يَا وَاهِبَ الْإِنْسَانِ أَسْبَابَ الْهُدَى
Yewe Muha muntu uburyo bw'ubuyobozi
Rw
يَا وَاهِبَ الْإِنْسَانِ أَسْبَابَ الْهُدَى
يَا مَنْ بِحَمْدِ الْعَالَمِينَ تَفَرَّدَا
Yewe Mugabuzi w’uburyo bw’ubuyobozi ku bantu
Yewe Wenyine ukwiye ishimwe ry’isi yose
لِي عِنْدَ بَابِكَ يَا إِلَهِي دَعْوَةٌ
فِيهَا رَجَاءُ الْعُمْرِ جَاءَ مُجَسَّدَا
Ku muryango wawe, Mana yanjye, mfite ubusabe
Burimo ibyiringiro by’ubuzima bwanjye bwose byahawe ishusho
أَنْتَ الَّذِي مَا خَابَ عِنْدَكَ سَائِلٌ
أَيَكُونُ بَابُكَ دُونَ سُؤْلِي مُؤْصَدَا
Ni Wowe uwo nta nusaba igihe cyose asubizwa amara masa
Ese umuryango wawe wafungirwa ubusabe bwanjye?
فَبِفَضْلِكَ اللَّهُمَّ عِشْتُ مُوَحِّدا
أَيُرَدُّ عِنْدَكَ مَنْ أَتَاكَ مُوَحِّدَا
Ku bw’ubuntu bwawe, Mana yanjye, nabayeho nkwemera ko uri Umwe
Ese uwaje agushimira ko uri Umwe yashobora kwirukanwa?
سُؤْلِي كَذَاتِكَ وَاحِدٌ فَبِحَقِّهَا
لَوْ لَحْظَةً دَعْنِي أُشَاهِدَ أَحْمَدَا
Ubusabe bwanjye ni bumwe nk’uko Kamere yawe iri Imwe; bityo ku bw’ubwo bumwe
Reka, naho ryaba akanya gato, nitegereze Ahmad