صَلَاةُ الْبَدْرِيَّة
Isengesho rya Badiriya
Rw
Rw
صَلَاةُ اللّٰه سَلَامُ اللّٰه
عَلَىٰ طٰهٰ رَسُولِ اللّٰه
Imigisha y'Imana n'amahoro y'Imana
bibe kuri Taha Intumwa y'Imana
صَلَاةُ اللّٰه سَلَامُ الله
عَلَىٰ يٰسٓ حَبِيبِ الله
Imigisha y'Imana n'amahoro y'Imana
bibe kuri Yasin Umukundwa w'Imana
تَوَسَّلْنَا بِبِسْمِ الله
وَبِالْهَادِي رَسُولِ الله
Twisunze izina ry'Imana
n'Umuyobozi utunganye, Intumwa y'Imana
وَكُلِّ مُجَاهِدٍ لِلّٰه
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
N'abaharaniye inzira y'Imana bose
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
إِلَهِي سَلِّمِ الْأُمَّةْ
مِنَ الْآفَاتِ وَالنِّقْمَةْ
Nyagasani, rinda uyu muryango
ibyago n'ibihano
وَمِنْ هَمٍّ وَمِنْ غُمَّةْ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
N'imihangayiko n'agahinda
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
إِلَهِي نَجِّنَا وَاكْشِفْ
جَمِيعَ أَذِيَّةٍ وَاصْرِفْ
Nyagasani, turokore uturengere
ku nabi yose no kuyiheza
مَكَائِدَ الْعِدَا وَالْطُفْ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Imigambi y'abanzi bacu mu bugwaneza
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
إِلَهِي نَفِّسِ الْكُرَبَا
مِنَ الْعَاصِينَ وَالْعَطْبَا
Nyagasani, dukize amakuba
aterwa n'abigomeke n'abangizi
وَكُلِّ بَلِيَّةٍ وَوَبَا
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
N'icyago cyose n'indwara y'icyorezo
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
فَكَمْ مِنْ رَحْمَةٍ حَصَلَتْ
وَكَمْ مِنْ ذِلَّةٍ فَصَلَتْ
Ni imbabazi zingana iki zabonetse
n'amakuba angana iki yakuweho
وَكَمْ مِنْ نِعْمَةٍ وَصَلَتْ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Ni imigisha ingana iki yatanzwe
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
وَكَمْ أَغْنَيْتَ ذَا الْعُمْرِ
وَكَمْ أَوْلَيْتَ ذَا الْفَقْرِ
Ni abageze mu za bukuru bangahe wakungahaje
n'abakene bangahe wahaye amafunguro
وَكَمْ عَافَيْتَ ذَا الْوِزْرِ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Ni abanyabyaha bangahe wakijije
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
لَقَدْ ضَاقَتْ عَلَى الْقَلْبِ
جَمِيعَ الْاَرْضِ مَعَ رَحْبِ
Rwose isi yose nubwo ari mugari
irasa n'iyifashe ku mitima yacu
فَانْجُ مِنَ الْبَلَا الصَّعْبِ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Ngaho turokore iri shyano rikomeye
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
أَتَيْنَا طَالِبِي الرِّفْقِ
وَجُلِّ الْخَيْرِ وَالسَّعْدِ
Tuje dusaba ubugwaneza
n'ubwinshi bw'ibyiza n'ubuhirwe
فَوَسِّعْ مِنْحَةَ الْأَيْدِي
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Nuko wagure ubuntu uduha
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
فَلَا تَرْدُدْ مَعَ الْخَيْبَةْ
بَلِ اجْعَلْنَا عَلَى الطَّيْبَةْ
Ntukatugarure twihebye
ahubwo tugeze ku byiza
أَيَا ذَا الْعِزِّ وَالْهَيْبَةْ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Yewe Nyiri icyubahiro n'igitinyiro
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
وَإِنْ تَرْدُدْ فَمَنْ نَأْتِي
بِنَيْلِ جَمِيعِ حَاجَاتِي
Kandi nutwanga, ni nde wundi tuzagana
mu gushaka ibyo dukenera byose
أَيَا جَالِي الْمُلِمَّاتِ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا الله
Yewe Ukuraho amakuba
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
إِلَهِي أَغْفِرْ وَأَكْرِمْنَا
بِنَيْلِ مَطَالِبٍ مِنَّا
Nyagasani, tubabarire kandi uduhe icyubahiro
mu kwakira ibyo twayisabye
وَدَفْعِ مَسَاءَةٍ عَنَّا
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا اَللّٰه
Kandi udukize inabi
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
إِلَهِي أَنْتَ ذُو لُطْفٍ
وَ ذُو فَضْلٍ وَ ذُو عَطْفٍ
Nyagasani, ni Wowe Nyir'ubugwaneza
na Nyir'ubuntu n'impuhwe
وَكَمْ مِنْ كُرْبَةٍ تَنْفِي
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا اَللّٰه
Ni agahinda kangana iki wakuyeho
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!
وَصَلِّ عَلَى النَّبِي الْبَرِّ
بِلَا عَدٍّ وَلَا حَصْرٍ
Kandi ohereza imigisha ku Ntumwa y'ukuri
itabarika kandi itagira iherezo
وَآلِ سَادَةٍ غُرٍّ
بِأَهْلِ الْبَدْرِ يَا اَللّٰه
No ku bakomoka kuri we b'icyubahiro
kubera abantu b'i Badri, yewe Mana!