وَاصَلُونِي بَعْدَ بُعْدِي
Banyunzeho nyuma y’intera yanjye
Rw
وَاصَلُونِي بَعْدَ بُعْدِي
وَرَعُوا سَالِفَ عَهْدِي
Baranyunze nyuma yo kuba kure yanjye
kandi bubahiriza isezerano ryanjye rya kera
وَعلَى رَغْمِ الْحَسُودِ
أَنْجَزُوا بِالْوَصْلِ وَعْدِي
Kandi nubwo hari abanyishyari
bagejeje ku mwanzuro w'isezerano ryo kwisunga
يَا سُرُورْي بالَّتدَاني
يَا هَنَا حَظِّي وَسَعْدِي
Mbega ibyishimo byanjye byo kwegerana!
Mbega umunezero w'amahirwe n'ubuhirwe bwanjye!
جَادَ لِي بَدْرِي بِوَصْلِ
يا هَنَائِي نِلْتُ قَصْدِي
Ukwezi kwanjye kwampaye ubumwe buganje
mbega umunezero, ngeze ku ntego yanjye
فَاجْتَمِعْ يَا مَاءَ عَيْني
وانْطَفِي يَا نَارَ وَجْدِي
Ngaho nimukoranire hamwe marira y'amaso yanjye
maze uzime wa muriro w'urukumbuzi rwanjye
أَنَا فِي لَيْلَةِ أُنْسِي
قَدْ صَفَا مَوْرِدُ وِرْدِي
Kuko ndi mu ijoro ryanjye ry'urugwiro
n'isoko y'isengesho ryanjye yacyeye
وَتَناولْتُ كُؤُوسي
بَين رَيْحَانٍ وَوَرْدِ
Kandi nakiriye ibikombe byanjye
hagati y'impumuro y'isununu n'amaroza
مِنْ يَدَيْ حُلْوِ الْتثَنيِّ
فَاتِنٍ أَهْيَفِ قَدِّ
Mu ntoki z'ufite intambuko inoze
urangaza bose, ufite imiterere myiza n'uburanga
تَارَةً يُنْشِدُ خُذْ كَاسِي
وَطَوْراً هَاكَ خَدِّي
Rimwe na rimwe akiririmba ati "akira igikombe cyanjye"
ikindi gihe ati "nguwo umusaya wanjye"
إِنْ أَقُلْ يَا أَلْفَ مَوْلَى
قَالَ لِي يَا أَلْفَ عَبْدِي
Nihavuga nti "Yewe muremyi wanjye inshuro igihumbi"
akanyitaba ati "Yewe mugaragu wanjye inshuro igihumbi"
أَوْ سَقَى الْمَمْزُوجَ غَيْرِي
خَصَّنِي بالْصِّرْفِ وَحْدِي
Naho abandi yaba yahaye imvange
njye akanyihariza igisukuye kidafunguye
في هَوَاهُ دَعْ مَلاَمِي
وَاطْرِحْ غَييِّ وَرُشْدِي
Mu rukundo rwe, rekera aho kunshinja
maze wirengagize amakosa n'uburenganzira bwanjye
نَارُ وَجْدِي في هَوَاهُ
كَنَعِيمِ الْخُلدِ عِنْدِي
Kuko umuriro w'urukumbuzi rwanjye mu rukundo rwe
umeze nko kudamarara kw'ijuru ridashira kuri njye